KWIBUKA31: MU MURENGE WA MASAKA TWIBUTSE ABATUTSI BISHWE BAJUGUNYWE MU MAZI
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2025, Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’Umuryango Dukundane Family twibutse Abatutsi bishwe bajugunywe mu mazi, Umuhango wo Kwibuka wabereye ku ruzi rw’Akagera abandi bita kuri Nyabarongo.
Ni igikorwa kitabiriwe n’abaturage benshi baturuka mu Tugari dutanduakanye tw’Umurenge wa Masaka ndetse n’abandi baturage baturuka hirya no hino mu Gihugu ariko bafite imiryango yatikiriye mu ruzi rw’Akagera runyura muri aka gace ubwo bajugunywagamo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhuzabikorwa wa DUKUNDANE Family Rugero Jean Claude mu Ijambo rye yashimye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashyize imbaraga mu gutegura iki gikorwa agaragaza ko Kwibuka abishwe bajugunywe mu mazi ari ingenzi kuko bishwe nabi hagamijwe ko bazima nyamara umugambi w’abishi ukaba warapfubye kuko abajugunywe mu mazi kuri ubu bibukwa kandi mu cyubahiro, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe ubugome bukomeye kuko bigaragara ko abayiteguye bakoresheje n’intwaro idasanzwe yo kwicisha Abatutsi amazi.
Nyamucahakomeye Fraterne warokokeye I Masaka by’umwihariko kuri uru ruzi rw’Akagera yavuze ko yavutse asanga Abatutsi batotezwa , bagahezwa ndetse bagakorerwa ihohoterwa ahantu hose babaga bageze bazizwa kuba Abatutsi, ati “Mbere ya Jenoside twaratotejwe cyane bifitanye isano n’Ubukoroni bw’Ababiligi bagize uruhare mu gufata Abatutsi bari batuye hano bakabacira mu bindi bice hanyuma hano bakahahinga Ikawa, mu mashuri nabwo baduhagurutsaga buri munsi kugira ngo bamenye imibare yacu ndetse batumenye kurushaho bazashobore gusohoza umugambi mubisha”.
Avuga ko Mata 1994 yageze Abatutsi bakabarimbura hagamijwe ko ntawe uzasigara ndetse ntihazanashobore kumenyekana irengero ryabo ari nayo mpamvu bajugunywe mu ruzi rw’Akagera.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu Urujeni Martine wari umushyitsi mukuru yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuko Ubutegetsi bwagiye bushimangira kenshi ko Abatutsi atari Abanyarwanda ndetse ko bazasubizwa iyo baturutse banyuze muri Nyabarongo asaba Abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange kutajenjekera abashaka gukomeza umugambi wa Jenoside.
Ati: “Iyo tubona ibyo FDLR irimo ikorera Abatutsi b’Abanyekongo bitwereka y’uko batarunamura icumu ko bagifite umugambi mubisha wo gukomeza Jenoside, rubyiruko rero uru Rwanda mwishimira ubu rwavuye mu maraso y’abana b’Abanyarwanda , Abana b’Inkotanyi turabibuka, uyu munsi turabunamira, Rubyiruko rero abitanze baberetse umurimo wo Kwitangira Igihugu, mukagisigasira mukagiteza imbere mukabakorera mu ngata”.
Urujeni Martine kandi yashimye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuba bataraheranwe n’agahinda, avuga ko Ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi mu rugendo rwo kwiyubaka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu, Urujeni Martine




Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro wungirije , Huss Monique



Umuhuzabikorwa wa DUKUNDANE Family, Rugero Jean Claude
