MASAKA: ABACURURIZA MU GACE K’UBUCURUZI KA MBABE BASABWE GUSHYIRA UMUTEKANO KU ISONGA

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, ubwo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Masaka bwasuraga aba bacuruzi mu rwego rwo kuganira ku ngamba zo kubungabunga umutekano ndetse n’izindi gahunda z’iterambere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka Nduwayezu Alfred yabwiye aba bacuruzi ko nta terambere rishoboka mu gihe hatari umutekano usesuye ati: “Murabizi ko Igihugu cyacu gishyize imbere umutekano, iyo turebe iterambere tumaze kugeraho murabizi ko tubikesha ubuyobozi bwiza bwashyize umutekano ku isonga ndabasaba rero by’umwihariko abacuruzi b’I Mbabe ko musabwa gutangira amakuru ku gihe , igihe cyose mubonye ikintu gishobora kubangamira umutekano, dufite irondo rikorana namwe umunsi ku munsi ndetse n’inzego z’umutekano musanzwe mukorana”.

Aba baturage kandi bahawe Telefoni z’ubuyobozi n’inzego z’umutekano kugira ngo igihe bagize ikibazo bajye bahamagara bityo ibyaha bishobore gukumirwa hakiri kare, uretse gahunda zo kubungabunga umutekano, aba baturage bibukijwe kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ndetse abagore n’abakobwa bakitabira ibikorwa birimo gukorwa byo kwisuzumisha Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka aganira n'abaturage

Back