MASAKA: ABANTU BAKURU 99 BASOJE AMASOMO YO KWANDIKA, GUSOMA NO KUBARA

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, mu Murenge wa Masaka habereye umuhango wo gutanga Impamyabumenyi ku bantu  bakuru 99 bigishijwe Kwandika,Gusoma no Kubara.

Umuhango wo gushyikiriza Impamyabumenyi aba 99 basoje amasomo wabereye ahari ishami rya “Rabagirana Ministries”, umufatanyabikorwa w’Umurenge wa Masaka ari nawo wabahuguye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka NDUWAYEZU Alfred yashimye Umuryango “Rabagirana Ministries” ku bikorwa bakomeje gufatanya bigamije kubakira ubushobozi abaturage mu nzego zitandukanye asaba abahuguwe gukoresha neza amahirwe bahawe yo kwiga ati: “Aya masomo mwahawe ni ingenzi cyane, kuko muri iki gihe biragoye kubaho utazi Kwandika , Gusoma no Kubara, ibintu byinshi muri iki gihe bisaba ikoranabuhanga kandi ntiwarikoresha utajijutse , aha rero ndabashimira ko mwahisemo neza mukaza kwiga kandi muzagenda mubona umusaruro uturuka kuri aya masomo mwahawe”.

Yabasabye kandi gukangurira bagenzi babo batazi Kwandika, Gusoma no Kubara kwitabira kwiga kugira ngo barusheho kujijuka no kujijura abandi.

Back