MASAKA: ABATURAGE BAHAWE INZU BARASHIMIRA UBUYOBOZI.
Kuri uyu wa Kabiri Tariki 4 Mata 2023 mu Murenge wa Masaka , Akagali ka Ayabaraya hatashywe ku mugaragaro amazu ane yubatswe muri gahunda y’Akarere yo gukemura ibibazo bibangamiye Abaturage. Iki gikorwa kikaba cyayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Madamu Monique Huss.
Abaturage batujwe bashimye ubuyobozi bwiza budahwema gushakira ibisubizo ibibazo byugarije abaturage . Murekatete Marie Therese , umwe mu bahawe inzu ati “Ndashima Leta y’Ubumwe yakomeje kumfasha inyishurira inzu kugeza ubu ikaba impaye aho nsazira , ndishimye cyane kuko icya mbere ni ukubona aho umuntu akinga umusaya , ubu rero ngiye gushaka uburyo niteza imbere ntuje ndetse ndebe n’uko nagira nange abo mfasha”.
Undi muturage wahawe inzu witwa Nyirabanzi Hadidja nawe ati “Nari nsanzwe ndiho mu buryo bugoranye ariko Leta yamfashaga ubu rero bakaba bampaye aho kuba ndashima ubuyobozi bwiza bumpaye aho kuba n’abana banjye”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Madamu Monique Huss yasabye abaturage bahawe izi nzu kuzifata neza bakazirinda kwangirika ndetse bakagira uruhare mu mibanire myiza n’abaturanyi babo. Ati “Izi nzu muzihawe kuko mufite ubuyobozi bwiza bwasuzumanye ubushishozi ibibazo byanyu bugasanga mukwiye kugira aho mutura kandi heza hajyanye n’icyerekezo cy’Igihugu , ntabwo rero twifuza kuzabona izi nzu zarangiritse bibaturutseho cyangwa ngo twumve hari amakimbirane mufitanye n’abaturanyi banyu ahubwo uyu ni umwanya mwiza wo kongera gutekereza mukiteza imbere”.
Aya mazu yubatswe bigizwemo uruhare n’Imirenge itandatu irimo Nyarugunga, Masaka , Kagarama, Kanombe , Niboye ndetse na Kicukiro.