MASAKA, BARASHIMA IBIKORWA BY’URUGERERO INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA 11.
Mu Murenge wa Masaka , Akagali ka Cyimo ni hamwe mu hagaragara ibikorwa by’ingenzi mu iterambere ry’abaturage byakozwe n’urubyiruko ruri ku rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 11.
Bimwe mu bikorwa byakozwe kuva muri Nzeli 2023 ubwo ibikorwa by’Urugerero byatangizwaga harimo inyubako y’irerero ry’abana bato yubatswe mu rwego rwo gutanga umusanzu ku iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda , uretse iyi nyubako kandi uru rubyiruko rwanakoze uturima tw’igikoni tuzajya twifashishwa mu gutanga imboga hagamijwe gutegurira abana baharererwa indyo yuzuye.
Abaturage baharerera abana bashima ibi bikorwa ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu bwatekereje gushyiraho Urugerero.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Antoine MUTSINZI ubwo yabasuraga kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023, yabashimiye ubushake n’ubushobozi bashyize muri ibi bikorwa ababwira ko Igihugu kizirikana umusanzu wabo ati “ Turabashimira umuhate mwakomeje kugaragaza muri ibi bikorwa by’urugerero , turebye ubwitabire n’ibyo mwagezeho ntidushidikanya ko ejo hazaza ari heza kuko Igihugu gifite urubyiruko rushishikariye kugikorera no kugiteza imbere, iri rerero rizafasha mu gutanga uburere ku bana b’u Rwanda kandi Igihugu kizakomeza kuzirikana uruhare mwagize”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Antoine MUTSINZI kandi yabasabye ko ubumenyi bakoresheje bubaka inyubako ndetse n’uturima tw’igikoni bakomeza no kubukoresha aho batuye bigahindura imibereho yabo ubwabo ndetse n’abaturanyi babo.