MASAKA: BARASHIMA IBITARAMO NJYARUGAMBA KURI MITUWELI

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Kanama 2025, mu Murenge wa Masaka habaye umuhango wo gushimira abitwaye neza mu bitaramo Njyarugamba bigamije gushishikariza abaturage kwishyura Mituweli.

Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye bw’Umurenge n’Umufatanyabikorwa “Reach the Children Rwanda”, aho mu Kagari ka Rusheshe hatanzwe  ibihembo ku Mudugudu n'amasibo yitwaye neza  mu kwihutisha kwesa Umuhigo wa Mituweli mu mwaka wa  2025-2026.

Hatanzwe kandi ibihembo ku makipe yageze ku mukino wa nyuma mu marushanwa yitiriwe Mituweli.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka NDUWAYEZU Alfred yashimye abaturage ku bwitabire bakomeje kugaragaza mu kwishyura Mituweli  ndetse n’abafatanyabikorwa bakomeje kugira uruhare muri ubu bukangurambaga , aha abaturage nabo bakaba biyemeje kwesa Umuhigo wa Mituweli ku kigero cya 100%.

Back