MASAKA  HAKOMEJE IMINSI 12 YO KURWANYA IGWINGIRA

Mu Murenge wa Masaka hakomeje ubukangurambaga bw’iminsi 12 bwahariwe kurwanya Igwingira ndetse n’imirire mibi mu bana bato, iki gikorwa kikaba kirimo kubera mu Midugudu yose y’uyu Murenge.

Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Masaka bwagaragaje ko n’ubwo hari imbaraga nyinshi zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya igwingira ariko hakigaragara abana bato bagwingiye ndetse n’abafite imirire mibi.

Ibi bigaterwa n’ubumenyi buke bw’ababyeyi mu gutegura indyo yuzuye, ubushobozi ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye, gusa ubuyobozi bwibutsa abaturage ko ibikenewe ngo hategurwe indyo yuzuye akenshi bidahenze kuko ibyinshi biboneka aho abantu batuye ahubwo bagasabwa kubigirira isuku ndetse no gukoresha neza ubushobozi bafite bw’amafaranga aho kuyashora mu bidafite umumaro nk’inzoga ndetse n’ibindi.

Muri iyi gahunda ababyeyi bakaba banafashwa gutegura indyo yuzuye bakanasobanurirwa iby’ibanze bikenewe ngo abana bahabwe indyo yuzuye.

Back