MASAKA: IMIRYANGO IBANA MU MAKIMBIRANE IRIMO GUHUGURWA KU KUBAKA UMURYANGO UTEKANYE

Mu Murenge wa Masaka harimo kubera amahugurwa agenewe imiryango ibana mu makimbirane aho barimo guhugurwa ku buryo bwo kubaka umuryango utuje kandi utekanye.

Zimwe mu ngingo z’ingenzi bahugurwaho harimo : Isoko y'amakimbirane ,Urugendo rw'ubuzima mu rushako,Kubaka urugo rwiza ruzira amakimbirane, Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irishingiye ku mutungo mu muryango ndetse n’ingaruka z'amakimbirane mu muryango

Umuyobozi w’Umurenge wa Masaka NDUWAYEZU Alfred atangiza aya mahugurwa yavuze ko nta terambere rishoboka mu gihe mu muryango harimo amakimbirane ati: “Ndashimira cyane abafatanyabikorwa b’Umurenge wacu wa Masaka twafatanyije mu gutegura aya mahugurwa, ni amahugurwa yizetweho umusaruro kuko iyo umuryango utuje kandi utekanye iterambere ririhuta, iyo urebye ibibazo by’abana bataye ishuri, abari mu muhanda, Ubusinzi, Ubuzererezi n’izindi ngeso mbi akenshi bituruka mu muryango udatekanye kandi bikagira ingaruka ku muryango bikadindiza Igihugu mu iterambere, ndabasaba rero gukurikira aya mahugurwa maze twese tujyanemo twubake umuryango mwiza ushingiye ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda”.

Abitabiriye aya mahugurwa nabo bavuga ko bishimiye iki gikorwa bateguriwe n’Ubuyobozi kandi ko nyuma y’amahugurwa bazakoresha inyigisho bahawe bagaharanira kubana neza kandi aho bagize ikibazo bakiyambaza Ubuyobozi.

Back