MINISITIRI W’UBUREZI YAGENDEREYE ISHULI RYA G.S CAMP KANOMBE.
Kuri uyu wa Gatatu taliki 15 Gashyantare 2023, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine UWAMARIYA yagendereye Ishuli rya G.S Camp Kanombe mu rwego rwo kurebera hamwe ireme ry’Uburezi ndetse hagakemurwa imbogamizi zikigaragara.
Nyuma yo kwakirwa n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madamu UMUTESI Solange, Minisitiri Dr. Valentine UWAMARIYA yagaragarijwe ibyagezweho mu rwego rwo guteza imbere Uburezi mu Karere by’umwihariko muri iri Shuli aho yagaragarijwe ko nta bibazo byo guta ishuli bihagaragara kubera ingamba zafashwe nko kugaburira abana ku ishuli.
Ku birebana n’umubare w’abalimu ndetse n’abakozi b’ikigo muri rusange , Ubuyobozi bw’iri Shuli bwagaragaje ko nta kibazo cy’umubare mucye w’abalimu kihagaragara ; Gusa hagaragajwe bimwe mu mbogamizi zirimo ibikorwa remezo birimo amazu akeneye gusanwa ndetse n’ikibazo cyo gufata amazi y’imvura kuko mu gihe cy’imvura hari ibice birekamo amazi bikaba byateza umwanda cyangwa impanuka za hato na hato.
Minisitiri Dr. Valentine UWAMARIYA akaba yashimye uruhare ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’iri Shuli bakomeje kugira mu iterambere ry’Uburezi maze abizeza ko ibibazo byagaragajwe bigiye kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko.

Minisitiri w'Uburezi Dr. Valentine UWAMARIYA aganira n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Madamu UMUTESI Solange.

Minisitiri Dr. Valentine UWAMARIYA yagenzuye uko Abanyeshuli bahabwa amasomo.

Abayobozi bagenzuye uburyo Abanyeshuli bategurirwa amafunguro.

Abanyeshuli bitegura ibizamini bya Leta basabwe kugira umwete ndetse n'imyitwarire myiza.