MITUWELI MU ISIBO: ABATUYE MBABE MU MURENGE WA MASAKA BIYEMEJE KWESA UMUHIGO WA MITUWELI 100%

Kuri uyu wa mbere tariki 2 Kamena 2025, mu Murenge wa Masaka hatangijwe gahunda ya “Mituweli mu Isibo” igamije gushishikariza abaturage kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Iyi gahunda yatangirijwe mu Kagari ka Mbabe , ikaba yitabiriwe n’inzego zitandukanye zikorera mu Murenge wa Masaka ndetse n’abafatanyabikorwa b’Umurenge.

Abaturage bibukijwe ko nta muntu ukwiye kubaho adafite Mituweli kuko indwara itungurana kandi Leta y’u Rwanda ikaba yarabashyiriyeho uburyo bwiza bwo kwivuza ,Abatwarasibo n'abakuru b'Imidugudu muri aka Kagari  ka Mbabe katangirijwemo iyi gahunda bakaba biyemeje gufasha abaturage kwishyura Mituweli y’umwaka wa 2025-2026 Ku kigero cya 100% ndetse bahiga ko  ko mu cyumweru kimwe umuhigo wabo bazaba bamaze kuwesa.

Abaturage kandi basobanuriwe uburyo bwo kwishyura Mituweli bakoresheje Sisiteme imibereho aho umuntu afata Telefoni agakanda *195# agakurikiza amabwiriza .

Back