MU KAGARI KA BUSANZA HATANGIRIJWE ICYUMWERU CYO KURWANYA MARALIYA

Mu Karere ka Kicukiro harimo kubera ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya indwara ya Maraliya , ibi bikaba  biterwa n’uko ubwiyongereye bw’abarwayi bashya burimo kugaragara mu Mirenge itandukanye.

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya Maraliya, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, HUSS Monique yibukije abatuye Umudugudu wa Rukore, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe ko bagomba gukaza ingamba zo kurwanya Maraliya.

Yagize ati: “Muri iki gihe duhanganye n’indwara ya Maraliya , ndashaka kubibutsa ko Maraliya ari indwara mbi ndetse tudafashe ingamba yadusubiza inyuma, iyo urwaye ntabwo ujya mu kazi, aha rero umuryango usubira inyuma mu iterambere, uretse kudusubiza inyuma kandi iyi ndwara ihitana abatari bacye kandi ingamba zo kuyirinda ziroroshye, umuntu wese akwiye kuba afite Mituweli kugira ngo igihe urwaye wihutire kujya kwa muganga, hari n’ingamba zisanzwe zirimo kurara mu nzitiramibu, kwibuka gukinga amadirishya ku mugoroba, gukuraho ibihuru n’ibidendezi by’amazi bikikije ingo n’izindi ngamba zadufasha kurandura iyi ndwara”.

Mu gutangiza iki cyumweru cyo kurwanya Maraliya abaturage bakaba banasuzumwe iyi ndwara ndetse bibutswa kugana Abajyanama b’ubuzima igihe umuntu agaragaje ibimenyetso, banibukijwe gukoresha Telefoni aho ukanda *195# ugakurikiza amabwiriza ukabasha kureba amakuru y’umuryango wawe muri Sisiteme “Imibereho” ndetse no kwishyura Mituweli.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro wungirije aganira n'abaturage b'Akagari ka Busanza

Back