MU MURENGE WA NYARUGUNGA ABAYOBOZI BASABWE KUNOZA IMIKORANIRE

Ibi byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki 03 Kanama 2025 mu mwiherero wahuje abakozi ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Murenge wa Nyarugunga, uyu mwiherero ukaba wabereye mu Karere ka Bugesera.

Uyu mwiherero wateguwe mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2024-2025 no gufatira hamwe ingamba zo kwesa Imihigo muri uyu mwaka wa 2025-2026.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine yabwiye abitabiriye umwiherero ko ubufatanye ari inkingi ikomeye mu kwesa imihigo by’umwihariko ashimira abitabiriye ku ruhare bagize rwatumye Umurenge wa Nyarugunga wegukana ibikombe bitanu mu mwaka wa 2024-2025 mu kwimakaza imiyoborere myiza, ati: " Ibikombe bitanu byatashye i Nyarugunga mu mwaka wa 2024-2025 ni ishema kuri twese ndetse ni ikimenyetso cy'ubufatanye bw'inzego zose".

Insanganyamatsiko y’uyu mwiherero yagiraga iti:”Ubumwe bwacu mu kwesa imihigo”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine

Back