“NDERERE U RWANDA” UBUKANGURAMBAGA BWITEZWEHO KUGABANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA.

Kuri uyu wa Gatanu Taliki 6 Mutarama 2023 mu Karere ka Kicukiro hatangijwe  Ubukangurambaga bwiswe “ Nderere u Rwanda” Ubu bukangurambaga bugamije kugabanya ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana bukaba bwatangirijwe mu Murenge wa Kanombe ku Irerero rya Busanza mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi ngarukamwaka wahariwe imirire myiza n’amarerero “Kicukiro Nutrition and ECD Day”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Madamu UMUTESI Solange ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Bwana Nkurunziza Idrissa n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’ababyeyi barerera ku Irerero rya Busanza bakaba bafatanije kubaka akarima k’igikoni kitezweho kujya gatanga imboga zizajya zifasha ababyeyi gutunganya indyo yuzuye ndetse banafatanya kugaburira abana indyo yuzuye .

Abayobozi bafatanije n'ababyeyi gutunganya akarima k'igikoni .

Madamu UMUTESI Solange mu ijambo rye yibukije ababyeyi ko ibikorwa mbonezamikurire ku mwana muto bihera agisamwa ati: “Umubyeyi usamye agomba kumenya gukangurira umwana ubwonko ndetse umwana yamara kuvuka umubyeyi  agakomeza gusurwa n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’izindi mpuguke mu kwita ku mwana muto. Igihe kigeze, umubyeyi agomba kujyana umwana mu irerero rimwegereye (Home community center cyangwa school based ECD”).  Yanibukije ababyeyi kandi ko kugira ngo umwana azabe umuturage ufitiye igihugu akamaro agomba kuba yarahawe uburere bwiza abasaba ko indyo yuzuye iherekejwe n’uburere bwiza aribwo buryo bwiza bwo kurerera u Rwanda.

Abayobozi bafatanije n'ababyeyi kugaburira abana indyo yuzuye

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko igwingira ry’abana bato mu Karere ka Kicukiro ryari  kuri 17%. Mu mwaka wa 2020; ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Karere ka Kicukiro iryo gwingira ryari rigeze ku 10.7% nubwo Akarere ka Kicukiro gakomeje kuza ku mwanya wa mbere mu Rwanda gafite abana bake bagwingiye ugereranyije n’utundi Turere.

Back