“NTA MITUWELI NTA BUZIMA”, UMUYOBOZI NSHINGWABIKORWA W’AKARERE KA KICUKIRO WUNGIRIJE YIBUKIJE ABATURAGE B’I NYARUGUNGA AKAMARO KA MITUWELI

Mu Nteko rusange y’abaturage yabereye mu Kagari ka Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Huss Monique yibukije abaturage akamaro ka Mituweli ababwira ko kubaho umuntu adafite ubwisungane mu kwivuza ari ugushyira ubuzima mu kaga.

Yagize ati: “Mbere na mbere ndagira ngo twese dushimire Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu bwadushyiriyeho uburyo bwo kwivuza, aya ni amahirwe aba mu Rwanda gusa, ngira ngo muragenda mu bindi bihugu ariko ntaho wasanga uburyo bwo kwivuza Igihugu cyashyiriyeho abaturage nka Mituweli yacu, kandi ndabizi ko mwese mumaze gusobanukirwa akamaro kayo, niyo mpamvu rero nongeye kubashishikariza gutanga umusanzu wa Mituweli ku gihe kuko ntawe umenya igihe indwara izira”.

Yabibukije kandi kubanza  kwireba muri Sisitemu imibereho bakoresheje Telefoni *195# bagakurikiza amabwiriza, ibi bifasha mu kumenya amakuru y’urugo hanyuma aho basanze harimo ikibazo bakagana Ubuyobozi bw’Akagari bukabafasha.

Muri iki gihe kandi hirya no hino harimo kugaragara Maraliya , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije yibukije abaturage gutema ibihuru bakanasiba ibinogo bishobora kurekamo amazi yororokeramo imibu. 

Back