Nyakubahwa Hon. Depite Senani Benoit yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Masaka kwizihiza umuganura2022.

Mu Rwanda buri mwaka hizihizwa umunsi w’umuganuro hishimirwa umusaruro uba waragezweho muri uwo mwaka no kwiha ingamba zo kongera umusaruro mu gihe k’ihinga gikurikiyeho.

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, umuganura w’uyu mwaka wizihijwe bataha ku mugaragaro umusozi bise uw’ubumwe.

Ni umuhango wabereye mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka, ku bufatanye n’Umuryango utari uwa Leta Rabagirana Ministries.

Muhikirwa Aron, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Kicukiro, avuga ko umuganura ari umusaruro bagezeho mu kubaka imibanire myiza mu baturage ba Kicukiro n’Abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Mbere yuko watekereza undi musaruro ukeneye mbere na mbere kubanza kubaka amahoro, abantu bakabana neza, bakabana mu bumwe.

Ubwo bumwe buzabafasha gutera imbere. Ni yo mpamvu iki gikorwa cy’umusozi w’ubumwe tugihuje n’umuganura kuko na wo ni umusaruro mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Mukunzi Louange, Umuhuzabikorwa w’umuryango Rabagirana Ministries, asobanura impamvu y’uyu musozi w’Ubumwe.

Ati “i Rusheshe twari dusanzwe dukorayo amahugurwa, dukorana n’amatorero ndetse n’amadini ariko tubona ari byiza ko twahashyira ibikorwa, izina Rusheshe rigasanishwa n’umusozi w’ubumwe.

Twifuza ko abanyarwanda n’abaturutse hirya no hino bajya baza bagasura ahantu umuntu yakwigira imibanire y’ubumwe”.

Mukarukaka Isabelle, umwe mu banyamuryango hafi 400 bari muri ayo matsinda, avuga ko iyi gahunda bayitezeho iterambere.

 Ati: “Agasozi k’ubumwe icyo tukitezeho ni iterambere. Ni ahantu abantu bashyize hamwe bakabasha kugira icyo bageraho utarobanuye ku moko, ku bo muhurira mu matsinda cyangwa ku bo mubana mbese ntabwo twarobanura tubana muri ubwo bumwe”.

Depite Senani Benoit, yashimye igitekerezo cy’umusozi w’ubumwe kuko ngo ari ugushyigikira inkingi y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Bagize ibitekerezo byiza byo kugira ngo barusheho gushyigikira inkingi y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nabishimye, nabonye ari gahunda nziza kandi ikiri icyiza ni uko ubona yitabirwa n’abantu b’ingeri zose, ari urubyiruko, ari n’abakuze bose bagafatanya kugira ngo iyo gahunda y’ubumwe igerweho”.

Muri gahunda y’Umusozi w’Ubumwe, harimo ibikowa byinshi birimo ikigega kitwa igire mubyeyi gifasha abagore bari mu matsinda y’Ubumwe kwaka inguzanyo bakayishyura nta nyungu bashyizeho.

Amatsinda y’ubumwe 15 ni yo kugeza ubu amaze kujyaho muri iyi gahunda y’Umusozi w’Ubumwe.

Abaturage ba Rusheshe bahamya ko uyu musozi uzabafasha kwiteza imbere.

Mu kwizihiza Uyu munsi w’Umuganura hanakozwe ibikorwa by’imyidagaduro

Aho Umurenge wa Masaka wari wateguye amarushanwa ahuza Inzego z'ubuyobozi yiswe "UMUGANURA CUP" Ni Amarushanwa agamije gukangurira Abaturage gutanga Ubwisungane mu Kwivuza.

Ibi birori bikaba byasojwe n'umukino w'umupira w'amaguru wahuje, urubyiruko rw'Abakora irondo ry'Umwuga n' urubyiruko rw'Abakorerabushake (Youth Volunteers),  aho ikipe y’irondo ry’umwuga yatsinze iy’urubyiruko rw’abakorerabushake ibitego 3-2.

nyuma habayeho umuhango wo gusabana , baganura ku mbuto, banaha abana amata.

Hashimiwe abafatanyabikorwa bagize ibikorwa by'indashyikirwa mu kwesa imihigo

Back