NYANZA-KICUKIRO: URUBYIRUKO RWITABIRIYE KU BWINSHI UMUGANDA UDASANZWE.

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2023 nibwo mu Gihugu hose habaye Umuganda udasanzwe w’urubyiruko ugamije gukora amasuku ku Nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwego rw’Akarere ka Kicukiro uyu muganda wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Uyu muganda witabiriwe n’urubyiruko mu byiciro bitandukanye harimo abanyeshuli mu mashui yisumbuye na Kaminuza, abakora ubushabitsi, abasirikare  ndetse n’abakora indi mirimo itandukanye aho bifatanije n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri IBUKA ku rwego rw’Igihugu Bwana NGABO Brave Olivier ndetse n’umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madamu UMUTESI Solange.

Ibikorwa by’umuganda byibanze ku gukora amasuku ku Mva iruhukiyemo Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata  1994 ndetse no gukora amasuku mu nkengero z’urwibutso.

Madamu UMUTESI Solange , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yasabye urubyiruko kunga ubumwe kuko iterambere ryabo ryagorana igihe baba baribasiwe n’urwango. Ati “Turabasaba  kwirinda urwango kuko ari rwo rwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi , mufite amahirwe kuko mufite ubuyobozi bwiza bwimakaje ubumwe bw’Abanyarwanda , murasabwa rero kubyaza aya mahirwe umusaruro mukora ibikorwa bibateza imbere , turabasaba kandi ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mwajya mwitabira ibikorwa byose biba biteganijwe kukira ngo murusheho gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu cyacu”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Madamu UMUTESI Solange.

Mu butumwa Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri IBUKA Bwana NGABO Brave Olivier yabahaye yabasobanuriye  amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi abasobanurira ko yatewe n'ubuyobozi bubi bwaranzwe no kubiba amacakubiri, abasaba kwirinda ndetse bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Avuga ko bashyira imbaraga mu gusoma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitabo bitandukanye bityo bikabafasha kongera ubumenyi ku mateka mabi yaranze u Rwanda bikanabafasha kurwanya uwashaka kubasubiza inyuma.

Ati "Hari ibitabo byanditswe mwasoma bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo mubashe kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, mushobora kandi gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko abenshi mu rubyiruko murazikoresha , tugomba kubasubiza kuko tuzi ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku gihugu cyacu”.

Bwana NGABO Brave Olivier ageza ubutumwa ku rubyiruko.

Urubyiruko rwitabiriye Umuganda udasanzwe ku bwinshi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa  w'Akarere Madamu UMUTESI Solange ari kumwe n'urubyiruko mu muganda udasanzwe.

Back