NYARUGUNGA NA KANOMBE, ABABYEYI BIGISHIJWE GUTEGURA INDYO YUZUYE
Kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Kicukiro hizihijwe umunsi wahariwe kwita ku mirire n'Ingo Mbonezamikurire y'abana bato, Insanganyamatsiko ikaba igira iti: “Tuza Kibondo, Uri Uw'Agaciro”.
Ibikorwa byaranze uyu munsi byibanze mu Mirenge ya Kanombe na Nyarugunga aho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Huss Monique ari kumwe n’abafatanyabikorwa (Reach The Children Rwanda) bafatanya n’Akarere muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira, basuye Ingo Mbonezamikurire bategurira abana indyo yuzuye, bakora Uturima tw’Igikoni ndetse baganiriza ababyeyi ku buryo bwo gutegura indyo yuzuye mu miryango yabo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije, Huss Monique yasobanuriye ababyeyi ko igwigira n’imirire mibi bidakwiye ku bana b’Abanyarwanda kuko ibikenewe byose bihari ngo iki kibazo gikemuke, ati: “Mu by’ukuri iki kibazo cy’imire mibi ntigikwiye kuba kigaragara mu Karere kacu ndetse no mu Gihugu kuko ibiribwa bikenewe usanga tubifite kuko ibikomoka ku bihingwa ndetse n’ibikomoka ku matungo turabifite kandi usanga bidahenda,ahubwo usanga kubitegura ndetse n’uburangare bwa bamwe ari cyo kibazo dusigaranye, ndashaka kwibutsa ababyeyi ko aba bana ari bo bazaba ari Abayobozi b’ejo hazaza ntabwo rero dukwiye kuzagira Abayobozi bagwingiye”.
Yibukije ababyeyi kandi ko imbonezamikurire y'abana itangira umwana agisamwa kugera ku myaka 6, ibi bituma umwana akura mu bwenge, mu gihagararo n'imbamutima.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere wungirije Huss Monique yagaburiye abana indyo yuzuye

Umuyobozi w'Umuryango “Reach The Children Rwanda” Musuhuke Benjamin, Umufatanyabikorwa w'Akarere mu kurwanya igwingira



