NYARURAMA: ABATURAGE BIGISHIJWE IBYIZA BYO GUKEMURA AMAKIMBIRANE HATISUNZWE INKIKO
Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeli 2025, nibwo mu Tugari twose habaye Inteko rusange z’abaturage, aho abatuye Akagari ka Nyarurama mu Murenge wa Gatenga bibukijwe gukemura amakimbirane mu bwumvikane bitabaye ngombwa ko bisunga inkiko.
Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro KITERETSE Hubert aganira n’abaturage bitabiriye Inteko yababwiye ko kwitabaza Inkiko atari umwanzuro mwiza kuko bitwara umwanya n’amafaranga akenshi ugasanga urubanza rurangiye utsinze nawe ari mu gihombo bitewe n’ibyo aba yaratakaje.
Yagize ati: “ Abantu batandukanye bakunda kwitabaza Inkiko ariko nyamara kwitabaza Inkiko ntabwo ari umwanzuro mwiza, aha nakugira inama yo kujyana ikibazo cyawe mu rukiko igihe inzira y’ubwumvikane yananiranye. Iyo umuntu agiye mu manza yaba uwatsinze n’uwatsinzwe bose bisanga mu bihombo by’amafaranga n’umwanya uba waratakaye, nyamara iyo aba bombi bumvikanye mbere bose ikibazo bagikemura neza kandi bakabyungukiramo”.
Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza kandi yasabye abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane bajya bagana iri shami ku cyicaro cy’Akarere bakagirwa inama y’uburyo ikibazo bafitanye cyakemurwa mu bwumvikane.