NYUMA YO GUSURA URWIBUTSO RWA BISESERO ABATURAGE B’I NYARUGUNGA BIYEMEJE KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, nibwo abaturage b’Umurenge wa Nyarugunga 464 bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero mu rwego rwo gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu Bisesero.
Aba bakaba bari biganjemo Abagize Ubuyobozi bw’Umurenge n’Utugari, Abajyanama , abahagarariye Amadini n’Amatorero , Urubyiruko, Abagore, IBUKA ndetse n’izindi nzego zitandukanye zikorera mu Murenge, aba kandi bakaba bari kumwe n’umuyobozi w’Ibikorwa rusange mu Karere ka Kicukiro MURENZI M. Donatien.
Abitabiriye basobanuriwe uburyo Abatutsi bo mu Bisesero bashoboye kwirwanaho bahangana n’interahamwe ariko kuko Jenoside yateguwe na Leta , Abatutsi bo mu Bisesero n’ubwo bari barihagazeho mu gihe kitari gito, Leta yohereje interahamwe nyinshi n’abasirikare hagamijwe kubarimbura bose.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, abitabiriye biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside uko yaba isa kose by’umwihariko Urubyiruko rusabwa kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga Nkoranyambaga.
Muri iki gikorwa kandi bamwe mu baturage barokokeye mu Bisesero bagabiwe Inka mu rwego rwo kubaremera no kubafasha Kwiyubaka.


