PAN-AFRICAN MOVEMENT ISHAMI RY’URWANDA MU KARERE KA KICUKIRO YIYEMEJE GUHARANIRA UKWIGIRA KWA AFURIKA
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025, ku Cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro hateranye inama y’Umuryango Pan-African Movement Ishami ry’u Rwanda mu Karere ka Kicukiro.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibimaze gukorwa ndetse n’ibikenewe gushyirwamo imbaraga muri uyu mwaka w’ingengo y’imali wa 2025-2026.
Ni inama kandi yagarutse ku mateka y’u Rwanda na Afurika ndetse n’uburyo Ubukoroni bwasubije inyuma imitekerereze shingiro ya Afurika ariko abatuye Afurika bagasabwa kwigobotora ingaruka z’ubukoroni.
Ambasaderi MUTABOBA Joseph watanze ikiganiro muri iyi nama yavuze ko uyu muryango wavutse hagamijwe kwigira no kwihuza kwa Afurika, asaba abagize uyu muryango kunga ubumwe kandi bagasobanukirwa ko ari bo bonyine bafite ibisubizo by’ibibazo u Rwanda rufite ndetse na Afurika muri rusange .

