“SIPORO NTIGOMBA GUTEGEREZA UMUNSI WA CAR FREE DAY” HUSS MONIQUE

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije HUSS Monique yibukije abaturage ko Siporo itagomba gukorwa gusa ku munsi wa Siporo rusange imenyerewe nka “Car Free Day” ibi akaba yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 02 Ugushyingo 2025 ubwo yari muri Siporo rusange yabereye kuri IPRC-Kigali.

Umuybozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije yabwiye abaturage ko Siporo ari umuti kandi ikaba n’urukingo rw’indwara zitandukanye abibutsa ko bidakwiye ko umuntu ategereza igihe cya Siporo rusange ahubwo abasaba kuyigira umuco.

Yagize ati “Siporo ni umuti kandi ni urukingo, nk’abaturage basobanutse tugomba kumenya ko gukora Siporo bituma tugira ubuzima bwiza tukayigira umuco kandi tukayitoza n’abandi, “Car Free Day” ni gahunda nziza twagejejjweho n’Ubuyobopzi bwiza bw’Igihugu cyacu bwifuza ko tugira ubuzima bwiza ariko nanone tumenye ko tudakwiye kujya dutegereza umunsi nk’uyu gusa ahubwo n’igihe uvuye ku kazi nimugoroba wakora Siporo cyangwa se mu gitondo mbere yo kujya ku kazi”.

Siporo rusange izwi nka “Car Free Day” ikorwa kabiri mu kwezi ku cyumweru cya mbere ndetse n’icyumweru cya Gatatu, ni umwanya mwiza kandi uhuza abaturage bakanagezwaho gahunda ubuyobozi bubateganyiriza.

Back