TEKANA URISHINGIWE MUHINZI MWOROZI, GAHUNDA IMAZE GUTANGA UMUSARURO MU KARERE KA KICUKIRO.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025, ku biro by’Akarere ka Kicukiro habereye inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere, abafatanyabikorwa mu buhinzi n’ubworozi , abahinzi n’aborozi aho barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi bw’umwihariko ibikorwa byo gushyira mu bwishingizi amatungo n’ibihingwa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Huss Monique atangiza iyi nama yashimye abahinzi n’aborozi bamaze kwitabira gahunda ya « Tekana urishingiwe Muhinzi Mworozi » asaba n’abatarayijyamo kwitabira kugira ngo ibikorwa byabo babikore batikanga ibihombo ati : « Nk’uko mwabibonye mu bushakashatsi bwagaragajwe, iyi gahunda yo gufatira ubwishingizi amatungo n’ibihingwa imaze kwitabirwa , gusa umubare uracyari muke ari nayo mpamvu dushishikariza abahinzi n’aborozi kuyitabira kuko ibyago ntibiteguza ».
Mu Karere ka Kicukiro, muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yiswe « Tekana urishingiwe Muhinzi Mworozi » Inka 1,283 , Inkoko 13,600 n’ingurube 102 zimaze gushyirwa mu bwishingizi, aha kandi Hegitari 156 z’Umuceri zishyirwa mu bwishingizi buri mwaka ndetse na Hegitari 25 z’ibigori zishyirwa mu bwishingizi buri mwaka.
Iyi gahunda yashyizweho hagamijwe kugabanya ibihombo abahinzi n’aborozi bagiraga biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo ibiza, ibyorezo mu matungo no mu bihingwa, ihindagurika ry’ikirere, inkangu, inkuba ndetse n’imyuzure.

