TWIBATURE MUSA: GAHUNDA IRIMO GUFASHA ABANYAMASAKA KWISHYURA MITUWELI

Mu Murenge wa Masaka harimo gukorwa ubukangurambaga bwiswe “Twibature MUSA” bugamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’umuhigo wa Mituweli.

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2025,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka NDUWAYEZU Alfred hamwe n’itsinda ry’Umurenge rikurikirana iyi gahunda ryasuye Akagari ka Ayabaraya hagamijwe kureba uko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa ndetse n’imbogamizi zirimo kudindiza abaturage kwishyura umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza “Mituweli”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka yibukije abaturage b’aka Kagari ko Mituweli ari ubuzima ati: “Turabizi neza ko Mituweli ari ubuzima, umuturage udafite Mituweli nta terambere yageraho , umuryango urimo abantu barwaye kandi babuze uko bivuza usubira inyuma cyane , bigasubiza inyuma , Akagari atuyemo, Umurenge ndetse n’Igihugu muri rusange, turifuza ko Tujyanamo muri ubu bukangurambaga buri muturage utuye mu Kagari ka Ayabaraya akaba afite ubwisungane mu kwivuza ku buryo igihe arwaye adahura n’imbogamizi zo kwivuza”.

Ubu bukangurambaga burimo gukorwa mu gihe hari ikibazo cya Maraliya yugarije abaturage aho basabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda ariko by’umwihariko bakishyura Mituweli kugira ngo urwaye ashobore kwivuza.

Muri aka Kagari ka Ayabaraya kandi Abatwarasibo basabwe kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage kwishyura “Mituweli” ndetse no kugaragaza Raporo ku gihe kugira ngo abatarishyura baganirizwe.

Back