UBUFATANYE BW'INZEGO ZA LETA N'ABAFATANYABIKORWA BWITEZWEHO GUHINDURA IMIBEREHO Y'ABATURAGE
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu ubwo mu Karere ka Kicukiro habaga inama nyunguranabitekerezo yo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali irebera hamwe ibikubiye mu iteka rya Minisitiri w'Intebe rigenga uburyo bwo kwegereza abaturage inzego z'imirimo ndetse na gahunda ya kabiri y'Igihugu yo kwihutisha iterambere izwi nka NST2.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ikaba yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali , Uturere tw’Umujyi ndetse n’abafatanyabikorwa .
Abitabiriye iyi nama bakaba biyemeje gukomeza ubufatanye mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere zigenewe abaturage.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine yibukije abitabiriye inama ko imwe mu mpamvu ituma gahunda zigenewe guteza imbere abaturage hari aho zigenda biguru ntege biterwa no kudafatanya bya hafi ndetse no kudakurikirana aho ibikorwa biba byarateguwe bigeze, ati: “ Imwe mu mpamvu ituma gahunda zigenewe guteza imbere abaturage zitagerwaho uko tubyifuza ahanini biterwa no kudakorana bya hafi hagati y'inzego za Leta n'abafatanyabikorwa, turashima ko kuri ubu dufite uburyo bw'ikoranabuhanga budufasha guhana amakuru ndetse tukamenya ahakenewe imbaraga kurusha ahandi, ndasaba rero ko twongera ubufatanye kandi nizeye ko bizatanga umusaruro”.



