UBUFATANYE BW’URUBYIRUKO NA POLISI BUZATANGA UMUSARURO MU GUKUMIRA IBYAHA .

Urubyiruko rugera kuri 410 ruturuka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali rukomeje amahugurwa aho barimo kuganirizwa n’inzego zitandukanye kuri gahunda zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’uruhare rwabo muri izi gahunda.

Ku munsi wa kabiri w’aya mahugurwa arimo kubera ku Ishuri ryisumbuye rya Kagarama, basuwe na ACP Teddy Ruyenzi, Umuyobozi w'ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda  n'abaturage (Community Policing),ari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije ,Huss Monique ndetse n’abashyitsi baturutse muri Lesotho baje kwigira ku Rwanda uburyo urubyiruko rw’abakorerabushake rugira uruhare  mu gukumira ibyaha.

Urubyiruko ruri muri aya mahugurwa rwasobanuriye aba bashyitsi bo muri Lesotho ibikorwa byarwo by’umwihariko uburyo Polisi y'u Rwanda n'abaturage bakorana kugira ngo barwanye ndetse bakumire ibyaha bitaraba kandi bagafatanya mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Uru rubyiruko kandi rwasuwe n’intumwa ya MINUBUMWE, KARANGWA Sewase wabaganirije ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kwigira .

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro tariki 25 Kanama 2025 akazasozwa  tariki 29 Kanama 2025.

Back