UBUHINZI BW’IMBOGA KU ISHURI RYA GS AYABARAYA BUFASHA GAHUNDA YA “SCHOOL FEEDING”
Ishuri rya GS Ayabaraya riherereye mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Ayabaraya, iyo ugeze kuri iri shuri uhabona imirima y’imboga ihinze ku buryo bugezweho kandi bikaba bikorwa n’abanyeshuri mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bakoresha ubumenyi biga mu ishuri.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko iki gitekerezo bakigize nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’amafaranga bakoresha bagura imboga zo gutegurira amafunguro abanyeshuri nyamara bafite ubutaka bunini kandi bwera.
Nyuma y’uko batangiye guhinga imboga , abanyeshuri ndetse n’abayobozi b’ishuri muri rusange bavuga ko byongereye ubwinshi n’ubwiza bw’amafunguro bafata babikesha iyi mirima y’imboga iri ku ishuri ryabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri” School Feeding Program” imaze gutanga umusaruro kuko imibare y’abana bataga ishuri yagabanutse, ibi ahanini byaterwaga no kuba bamwe baraturukaga mu miryango itishoboye bagata ishuri bagiye gushaka ibyo kurya ndetse habagaho n’ikibazo cy’abana batsindwa amasomo kubera ikibazo cy’inzara, ibi bibazo byose bikaba bigenda birangira.

Ku Ishuri rya GS Ayabaraya hari ubuhinzi bw'imboga z'amoko atandukanye
