UBUKANGURAMBAGA BW’AMARERERO: ABABYEYI BIGISHIJWE GUTEGURA INDYO YUZUYE.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kamena 2023 mu Karere ka Kicukiro hatangijwe ubukangurambaga bwahariwe amarerero ndetse no gutegura indyo yuzuye .

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Madamu Huss Monique ari kumwe n’abafatanyabikorwa bitabiriye ubu bukangurambaga barimo Umuryango Reach the Children Rwanda, Gikuriro kuri bose ndetse n’abandi batandukanye bafatanije kugaburira abana indyo yuzuye kuri rimwe mu Marerero aherereye mu Kagali ka Karembure mu Murenge wa Gahanga.

Uretse gutegura no kugaburira abana indyo yuzuye  kandi , aba bayobozi bateye imboga mu turima tw’igikoni duherereye ku Irerero ryitwa “Vision ECD” mu rwego rwo kugaragariza ababyeyi  ko gutegura indyo yuzuye bidasaba ibintu bihenze kuko imboga zifasha mu kurwanya imirire mibi kandi zikaba zishobora guterwa ahantu hato.

Mu kwizihiza ubu bukangurambaga kandi Amarerero yahawe ibikoresho bizabafasha mu gutegura indyo yuzuye birimo ibikoresho by’isuku ndetse n’ibiribwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Madamu Huss Monique mu butumwa bwe yavuze ko ababyeyi basabwa kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko akenshi ariho haturuka igwingira “Turashimira abafatanyabikorwa bagize uruhare runini ngo ubu bukangurambaga bugende  neza ndetse n’ababyeyi bakomeje kudufasha mu gusigasira imikurire myiza y’abana , turasaba ariko ababyeyi guhagarika amakimbirane yo mu ngo kuko byagaragaye ko iyo mu muryango harimo ukutumvikana bigira ingaruka ku mikurire y’umwana ari nabyo bivamo igwingira ndetse n’uburere butaboneye”.

Ubu bukangurambaga bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti “Kura neza Kibondo”.

Madamu Huss Monique ari kumwe n'abafatanyabikorwa basobanurirwa ibikorwa bya "Vision ECD"

Abayobozi bateye  imboga mu karima k'igikoni.

Akarima k'igikoni kubatswe kuri Vision ECD mu Kagari ka Karembure , Umurenge wa Gahanga.

Back