UBUKANGURAMBAGA BW’ISUKU MU MURENGE WA GIKONDO

Mu Murenge wa Gikondo harimo kubera Ubukangurambaga bw’isuku bufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubukangurambaga bw'isuku ,Gikondo icyeye ishema ryanjye”.

Ubu bukangurambaga bwateguwe hagamijwe kugaragaza umusaruro uturuka mu mikoranire y’Ubuyobozi bw’Umurenge, Kampani ikusanya ikanatwara imyanda( Ubumwe Cleaning Services Ltd) ndetse n’abaturage aho basobanurirwa ibyiza by’isuku, Serivisi zitangwa n’iyi Kampani ndetse n’uburyo bwo kuvangura imyanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gikondo NIYONKURU Emmanuel yabwiye abitabiriye ubu bukangurambaga mu Kagari ka Kagunga ahazwi nka “Gashyekero” ko Isuku ari isoko y’ubuzima ati: “Isuku ni isoko y’ubuzima, twe rero dufite amahirwe ko hari Kampani idufasha mu kubungabunga isuku, ni ahacu ho kuyifasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo dusohora imyanda ku gihe kugira ngo ipakirwe ijyanwe ahabugenewe ndetse turusheho kuvangura imyanda ibora n’itabora kugira ngo tubungabunge ibidukikije”.

Abaturage kandi bakaba bibukijwe kwirinda kujugunya imyanda mu miyoboro y’amazi, mu mihanda n’ahandi hatabugenewe ndetse ubonye icupa ryatawe ahatarabugenewe akarishyira muri Puberi. 

Back