“UBUMWE N’UBUDAHERANWA NI ZO MBARAGA ZACU” UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA W’UMURENGE WA MASAKA YASABYE ABATURAGE KWIRINDA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE
Mu gihe abaturage b’Akagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka bitegura Kwibuka Abatutsi bishwe bajugunywe mu mugenzi wa Nyabarongo-Akagera muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abatuye aka Kagari basabwe kwimika ubumwe n’ubudaheranwa nk’imwe mu ndangagaciro zizabafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka Nduwayezu Alfred ubwo yasuraga abaturage b’I Rusheshe yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye isi yose ireba, abenshi muri mwe muri bakuru muzi neza ko u Rwanda rwageze ahantu habi hashoboka ariko nyamara tukaba tutaraheranywe n’agahinda ari nayo mpamvu mubona Igihugu cyacu gikomeje gutera imbere ndetse n’amahanga akadutangarira, ibi biterwa n’uko twimakaje ubumwe n’ubudaheranwa, gusa ariko hari abagishaka kudusubiza inyuma bagoreka amateka yacu, aba tugomba kubarwanya mu nzira zose bakoresha”.
Igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bishwe bajugunywe mu mazi mu mugezi wa Nyabarongo-Akagera giteganyijwe tariki ya 10 Gicurasi 2025 ku mugezi wa Nyabarongo-Akagera ku ruhande rw’Akagari ka Rusheshe, ni igikorwa cyateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’Umuryango Dukundane Family.