UKO GIRINKA YAHINDUYE UBUZIMA BWA MUKAMAYIRA MARIE CHANTAL W’I KANOMBE
Mukamayira Marie Chantal, ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Nyabyunyu, Akagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe, akaba umwe mu bahawe Inka muri Gahunda ya Girinka yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu mu rwego rwo Koroza abaturage no guteza imbere imibereho myiza yabo.
Uyu mubyeyi (Mukamayira Marie Chantal) avuga ko mbere yo Korozwa Inka yari mu buzima bugoye ariko kugeza ubu ubuzima bwe bukaba bwarahindutse abikesha umusaruro akura ku mata y’inka yorojwe, agira ati: “Inka ni ubuzima , ni ubutunzi butagereranywa mu muco w’Abanyarwanda , uwaguhaye Inka aba aguhaye amata, amafaranga , mbese aba aguhaye ubukire wifuzaga, ndashimira Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu cyacu watworoje Inka tukaba tunywa amata ndetse tugakemura n’ibindi bibazo by’amikoro”.
Iyi nka yahawe muri 2020-2021 kugeza ubu icukije ikimasa ndetse irahaka, akaba arimo gufatanya n’Ubuyobozi bw’Umurenge kureba uko yitura bagenzi be kugira ngo nabo bashobore kwiteza imbere, avuga kandi ko Inka yorojwe azakomeza kuyifata neza kugira ngo ikomeze imuhe umusaruro.
Ubwo Mukamayira Marie Chantal yasurwaga n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanombe kuri uyu wa Kane aho atuye mu Mudugudu wa Nyabyunyu, yizejwe ko igihe cyose iyi nka yagira ikibazo azajya yihutira kubimenyesha umuvuzi w’amatungo w’Umurenge agahabwa ubufasha bwose yaba akeneye.

Mukamayira Marie Chantal uhetse umwana yishimiye umusaruro wa Gahunda ya Girinka