UKO TRESOR GASHONGA YATEJWE IMBERE N'URUSENDA

Trésor  Gashonga  ni umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Gahanga akaba afite   uruganda “Incuti Foods” rutunganya ndetse rukongerera agaciro urusenda , uru ruganda rwatangijwe  muri 2022 rukaba rukorera mu Murenge wa Gahanga , Akagari ka Murinja.

Uyu musore avuga ko yatangije uru ruganda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo ndetse no kwereka urubyiruko muri rusange ko urubyiruko rushoboye ati: “Muri 2022 nibwo natangiye uru ruganda kuko nabonaga ari umushinga wunguka kandi ushobora kubona isoko hano mu Rwanda no hanze yarwo, gusa naje kugira amahirwe maze muri Mutarama uyu mwaka wa 2024, duhabwa inkunga y’Umujyi wa Kigali ingana na Miriyoni 2 muri gahunda yiswe Umushinga ku Mudugudu, nibwo uru ruganda rwatangiye kuzamuka ku buryo bugaragara”.

Trésor Gashonga , uyobora uru ruganda avuga ko kuri ubu bakorana n’abahinzi b’urusenda bagera ku 100 , avuga kandi ko uru ruganda buri kwezi rwohereza ku isoko amacupa y’urusenda agera ku bihumbi umunani 8000, amasoko ye yiganjemo amahoteri ndetse akaba yaratangiye kohereza urusenda bakora hanze y’u Rwanda.

Trésor Gashonga agaragaza ko afite gahunda yo kwagura aho akorera , akagura imashini zigezweho ndetse yifuza ko  mu myaka 5 yaba afite abakozi bagera ku 100.

Back