UMUGANDA RUSANGE ABATURAGE BIBUKIJWE AKAMARO KO KWISHYURA MITUWELI
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2023, mu Karere ka Kicukiro , abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeli 2023 wabereye ku rwego rw’Akarere mu Kagari ka Kagasa , Umurenge Gahanga .
Ni Umuganda waranzwe no gusibura imiyoboro y’amazi ndetse hacibwa imirwanyasuri hirindwa ko amazi yimvura yasenyera abaturage ndetse akaba yakwangiza ibidukikije muri rusange. Uyu muganda kandi ukaba witabiriwe n’abashyitsi basuye u Rwanda ariko bahitamo kwifatanya n’abaturage mu muganda.
Abaturage bitabiriye umuganda bibukijwe gahunda z’Igihugu zigamije kubateza imbere harimo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Madamu Huss Monique : “Nagira ngo mbibutse ko kuba turi hano ari uko turi bazima niyo mpamvu mbabaza niba mwese mwarishyuye ubwisungane mu kwivuza, twibuke ko indwara idateguza hari ikibazo ko hari abantu batarishyura nyamara iyo barwaye birabadindiza ndetse bigasubiza inyuma Igihugu , ndifuza ko twafata ingamba buri wese akisuzuma utarishyura akabikora kuko mubona ko turi mu bukangurambaga bugamije kubereka uko wakwishyura Mituweli bitabaye ngombwa ko uva aho uri ukaba wabikora kuri telefoni yawe”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere wungirije Madamu Huss Monique.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard MPABWANAMAGURU wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muganda yibukije abaturage kurushaho kubungabunga ibidukikije kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze kuba Umujyi mwiza ubereye abawutuye abaturage birinda ko bakwibasirwa n’ibiza .
Ati “ Muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2024A, turasabwa kwitabira gutera ibiti aho dutuye ariko tukibanda ku biti by’imbuto kugira ngo bidufashe kubungabunga Kigali itoshye ariko nanone bidufashe mu kwihaza mu biribwa.

Dr. Merard MPABWANAMAGURU aganira n'abitabiriye umuganda.
Abitabiriye umuganda kandi bibukijwe kurwanya Ibiza bazirika ibisenge by’amazu , basibura inzira z’amazi aho batuye ndetse abagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bakahimuka.

Abashyitsi basuye u Rwanda bishimiye kwifatanya n'abaturage mu muganda rusange.

Umuganda witabiriwe ku rwego rwo hejuru.