UMUGANDA RUSANGE : HATANZWE INKUNGA YO KUBAKA UBUSITANI BUGEZWEHO.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023 mu Karere ka Kicukiro abaturage bitabiriye umuganda rusange , by’umwihariko ku rwego rw’Akarere ukaba wabereye mu Murenge wa Kanombe, Akagali ka Kabeza , Umudugudu wa Juru.
Uyu muganda witabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza Madamu URUJENI Martine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madamu UMUTESI Solange ndetse hakaba hari n’abafatanyabikorwa barimo MTN Rwanda n’umuyobozi mukuru wayo Madamu Mapula Bodibe ,ubuyobozi bw’umushinga Gikuriro kuri Bose ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bifatanije n’abaturage mu gutegura ubusitani muri uyu mudugudu wa Juru no gutoragura imyanda mu gishanga kiri muri uyu mudugudu.
Ni umuganda watangirijwemo gahunda nshya y’igihugu yo gufasha abaturage kwikura mu bukene ikaba yatangijwe ku mugaragaro na Madamu URUJENI Martine wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa , mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuganda yabashimiye ubwitange bagaragaje ariko abibutsa ko Igihugu cyatangije gahunda igamije gufasha abaturage kwikura mu bukene. Avuga ko abantu badakwiye guhora bategereje inkunga buri gihe ahubwo ko bakwiye gukora inkunga ikaza ibunganira mu bikorwa byabo.ati: “Buriya n’Imana ifasha uwifashije , ni ukuvuga ngo umuturage niwe shingiro ryo kuva mu bukene , tukava mu guhora dushaka gufashwa buri gihe , iyi gahunda igamije kwereka umuturage uruhare rwe mu iterambere hanyuma ubuyobozi bugahera ku byo afite".
Ni muri urwo rwego MTN Rwanda yatanze inkunga ya Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha abakobwa batewe inda zitateganijwe ariko bishakamo ubushobozi bakora Koperative ikora umwuga w’ubudozi , aya mafaranga akaba azabafasha kugura ibikoresho nk’imashini zizabafasha mu kazi kabo.

Madamu URUJENI Martine ari kumwe na Madamu UMUTESI Solange mu muganda rusange.
MTN Rwanda kandi yatanze inkunga ya Miliyoni 50 zizafasha mu kubaka ubusitani bugezweho mu mushinga wiswe “Ijuru rya Kabeza” ahazubakwa ubusitani abantu bazajya baruhukiramo ndetse hakabera imikino n’imyidagaduro .

Uhagaze ni Madamu MAPULA Bodibe , Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda.

Abitabiriye Umuganda batemye ibihuru banatoragura imyanda.