UMUHANDA GITARAGA-MBABE URIMO GUSANWA N’ABATURAGE

Umuhanda uhuza Utugari twa Gitaraga na Mbabe mu Murenge wa Masaka wari warangijwe n'imvura urimo gusanwa n'abaturage bo muri utu Tugari bishyize hamwe bakishakamo ibisubizo, ibi biragaragaza ko abaturage bamaze gutera intambwe mu kwikemurira ibibazo .

Uyu muhanda wari wangijwe n’imvura y’itumba ndetse n’ubu itaracika ku buryo utari Nyabagendwa, ibi byatumye abaturage bo muri utu Tugari bishakamo ubushobozi bashaka imashini ikora umuhanda ndetse nabo biyemeza gutanga umuganda kugira ngo ibice by’umuhanda byangiritse bisanwe kandi imirimo irimo kugenda neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Masaka NDUWAYEZU Alfred ashimira aba baturage ku muhate bagize akavuga ko ari umuco mwiza wo kwishakamo ibisubizo, ati: “Iki gikorwa cy’abaturage ba Mbabe na Gitaraga twacyakiriye neza, batubwiye ko bashaka gusana uyu muhanda kuko wari umaze kwangirika kubera imvura, kugeza ubu rero ibikorwa birimo kugenda neza kuko igice kinini cyari cyarangiritse kimaze gusanwa, ibi rero ni intambwe nziza tumaze gutera nk’abaturage yo kumva ko ibisubizo by’ibibazo byacu ari twe tubifite, ndashishikariza n’abandi baturage mu Tugari dutandukanye kugenda muri uyu mujyo bagashaka ibisubizo bya bimwe mu bibazo bibabangamiye hatabayeho gutegereza ko hari ibizava ahandi”.

Abaturage bo muri utu Tugari nabo bavuga ko basobanukiwe na Gahunda ya “Gira Wigire” ibashishikariza kwishakamo ibisubizo .

Back