Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro: Uruhare rwe mu gufata ibyemezo, umusingi w’impinduka zirambye
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, Akarere ka Kicukiro kifatanyije n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, ibirori byabereye mu Murenge wa Nyarugunga.
Mu gutangiza ibi birori, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Bwana Mutsinzi Antoine, yashimiye uruhare rw’umugore mu guteza imbere umuryango n’igihugu muri rusange. Yibukije abagore gukoresha amahirwe bahawe, bakagira uruhare mu gufata ibyemezo kandi bagakomeza kuzuza neza inshingano zabo.
Bwana Mutsinzi yakomeje ashima abagore bafite inshingano mu nzego z’ibanze ku ruhare rwabo mu guteza imbere abaturage no gukemura ibibazo bahura na byo. Yabashishikarije gukomeza uwo murava kugira ngo Igihugu kigere ku iterambere cyifuza.
Muri ibi birori, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Madamu Akayesu Genevieve, yasabye abagore muri rusange gutinyuka, bagakoresha amahirwe bahawe kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Mukakalisa Sezarie, umwe mu bagore biteje imbere, yasangije bagenzi be urugendo rwe mu bucuruzi bw’imbuto. Yashimiye Leta yamuhaye amahirwe akagera ku rwego agezeho, anavuga ko afite intego yo kohereza imbuto hanze y’u Rwanda. Yasoje agira ati: “Ibyo byose mbikesha ubuyobozi bwiza.”
Ku rundi ruhande, Nyirantezimana Theophilla, wahize abandi mu guteza imbere Igihugu akaba n’Umukuru w’Umudugudu wa Kagasa, mu Kagari ka Nunga, mu Murenge wa Gahanga, yasangije bagenzi be ibyishimo yagize nyuma yo guhabwa igihembo. Yashimiye abayobozi n’abaturage bamugiriye icyizere, agira ati: “Uyu munsi wa none ndishimye cyane ko imirimo yanjye yatekerejweho nkahabwa igihembo. Intego yanjye ni ukugira Umudugudu utekanye kandi uteye imbere.”
Umushyitsi Mukuru, Hon. Uwamariya Valentine, yasabye abagore gufatanya n’abo mu miryango yabo kuganira ku bibazo byugarije umuryango Nyarwanda no gushakira hamwe ibisubizo. Yabasabye kureba icyo bakora kugira ngo urugo rukomeze kuba rwiza, ariko ashimangira ko ibyo bitagomba gutuma abagore basubira inyuma, kuko bahawe ijambo n’amahirwe menshi.
Hon. Uwamariya yagize ati: “Ntabwo dukwiye kwemera ko umugore ushobora guteza imbere urugo n’Igihugu yakongera gusubizwa hasi cyangwa guteshwa agaciro. Gusa, nubwo bajya mu mirimo itandukanye, bajye bazirikana ko urugo rubashaka, cyane cyane kubonera umwanya abana n’umuryango.”
Yibukije abagore gukomeza kwita ku nshingano zabo, by’umwihariko kwegera no gutega amatwi abana babo, bakabasobanurira ibyiza bakwiye guharanira kugira ngo babarinde kugwa mu ngeso mbi no gufata imyanzuro yangiza ejo habo hazaza.
Yasoje abibutsa indangagaciro z’Abanyarwanda, zirimo kwiyubaha, gukunda igihugu no gukunda umurimo, ashimangira ko intego ari ukubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. Yagize ati: “Ahasigaye turere u Rwanda, kandi dukomeze guteza Igihugu cyacu imbere.”
Ibi birori byaranzwe kandi no kumurika ibikorwa bitandukanye abagore bagezeho no gutanga ibihembo ku bahize abandi mu guhanga udushya.