UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE: ABAGORE BASABWE GUSIGASIRA IHAME RY’UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Werurwe 2025 nibwo mu Karere ka Kicukiro hizihijwe Umunsi mpuzamahanga w’umugore, ku rwego rw’Akarere uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Masaka, insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti: “Umugore ni uw’agaciro none n’ejo”.
Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo ndetse abagore bagaragaza ibikorwa by’indashyikirwa bamaze kugeraho banahiga gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu no gusigasira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Madamu Huss Monique yashimye uruhare abagore bakomeje kugaragaza mu iterambere cyane cyane bibumbira mu makoperative ndetse n’uruhare rwabo mu kubaka umuryango utekanye ati: “Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi ibivuga, umugore ni uw’agaciro, agaciro mufite gakomeje kugaragazwa n’iterambere umugore wo mu Karere ka Kicukiro agezeho uhereye no kubikorwa na Koperative z’abagore zaje kumurika ibikorwa byaho hano, turabashimira kandi ko amakimbirane yo mu miryango agenda agabanuka ahanini bigizwemo uruhare n’abagore kuko ari ba Mutimawurugo”.
Senateri Niyomugabo Cyprien wari kumwe n’abagize ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) bifatanyije n’abaturage b’I Masaka kwizihiza uyu munsi nawe yagarutse ku bimaze kugerwaho mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byatumye abagore bitinyuka bagafatanya n’abagabo mu kubaka Igihugu mu nzego zose, abibutsa kurwanya amakimbirane kuko asenya umuryango, ati: “Amakimbirane atera ubukene, akagira ingaruka ku mikurire n’imyitwarire y’abana akenshi bikaba biterwa n’ubusinzi, gucana inyuma kw’abagize umuryango n’ibindi.”
Muri uyu muhango ,umuryango wa Rukundo François na Muzirankoni Pétronille batanze ubuhamya bw’uko umuryango wabo wahoraga mu makimbirane bikaba byarabatezaga ubukene ariko nyuma yo kuganirizwa n’Ubuyobozi kuri ubu babanye neza kandi iterambere ryarazamutse ndetse bashobora kubaka umuryango utuje kandi utekanye.

Senateri Niyomugabo Cyprien, Depite Debonheur Jeanne D’Arc na Depite Tumukunde Aimée Marie Ange bagize ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) bifatanyije n'abaturage

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere wungirije Huss Monique ageza ijambo ku bitabiriye ibirori

Abagore b'i Masaka bamuritse ibikorwa by'iterambere bakora

Imbyino z'abagore b'i Masaka zanyuze abitabiriye ibirori

Rukundo François na Muzirankoni Pétronille batanze ubuhamya bw'uko bavuye mu makimbirane
