UMUNSI MPUZAMAHANGA W’URUBYIRUKO :URUBYIRUKO RURASABWA GUSIGASIRA IBYAGEZWEHO
Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, mu Karere ka Kicukiro hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe Urubyiruko aho ku rwego rw’Akarere uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Kanombe, Umushyitsi mukuru akaba yari Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro MURENZI M. Donatien.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’imirimo rusange yavuze ko mu rugendo rwo kubaka ubukungu butajegajega n’iterambere ry’Abanyarwanda mu Cyerekezo 2050, urubyiruko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi kuko ari bo bagira uruhare mu kuzana impinduka zikenewe kandi bakaba ari bo mbaraga n’ubushobozi mu guhanga ibishya, gukoresha neza ikoranabuhanga no guhangana n’ibibazo bishya bigenda bivuka, abasaba kutirara.
Yagize ati: “Nk’uko dukunze kubivuga kandi ni nako biri urubyiruko ni imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba, uyu munsi turabibutsa kuzirikana ko imbaraga zanyu zikwiye gukoreshwa neza mukabyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyacu cyabahaye, mugashyira umwete mu masomo mwiga ku ishuri ndetse mukarangwa n’imyitwarire myiza mu muryango, ibi ni inkingi ikomeye izabafasha gusigasira ibyo twagejejweho n’ubuyobozi bwiza”.
Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ukaba ufite Insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka Ubushobozi bw’Urubyiruko hagamijwe Iterambere Rirambye”.
