UMUNSI WAHARIWE INGO MBONEZAMIKURIRE WIZIHIRIJWE KURI ECD INDATWA

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Kamena 2025, mu Karere ka Kicukiro hizihijwe Umunsi wahariwe Ingo Mbonezamikurire y’abana bato uzwi nka “ECD Day”, Iki gikorwa kikaba cyabereye kuri ECD INDATWA mu Murenge wa Gatenga.

Kwizihiza Umunsi wahariwe Ingo Mbonezamikurire y’abana bato byateguwe mu rwego rwo Kwifuriza abana ibiruhuko byiza bisoza umwaka ndetse no gushimira ababaye indashyikirwa mu masomo yabo, ni mu rwego kandi rwo gushimira ababyeyi n’abarezi ku musanzu bakomeje gutanga mu iterambere ry’Ingo Mbonezamikurire y’abana bato.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije, HUSS Monique witabiriye iki gikorwa yashimye uruhare rw’ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa ati: “Kuri uyu munsi wahariwe Ingo Mbonezamikurire y’abana bato turashima cyane uruhare rw’abarezi ndetse n’ababyeyi muri rusange ku musanzu mumaze gutanga kugira ngo tugire Ingo Mbonezamikurire zijyanye n’icyerekezo , turashima ababyeyi bazana abana kwiga ndetse bakababonera ibikenewe byose, turashima kandi Umufatanyabikorwa “Reach The Children –Rwanda, ku bufatanye bakomeje kutugaragariza kuko iyo urebye ibikorwa birebana n’Ingo mbonezamikurire usanga byose baba babigizemo uruhare, kuri uyu munsi turabashima ku musanzu bakomeje gutanga mu kubaka Igihugu cyacu bateza imbere uburezi n’imibereho myiza y’abana bacu”.

Umuyobozi w’Umuryango “Reach the Children –Rwanda” ufatanya n’Akarere mu bikorwa bitandukanye byiganjemo Iterambere ry’Imbonezamikurire y’abana bato,MUSUHUKE Benjamin, nawe yashimye ibikorwa bamaze kugeraho kandi ko bagiye kongera imbaraga bakoreshaga kugira ngo Akarere ka Kicukiro ndetse n’U Rwanda rukomeze kugira abana bahagaze neza mu bwenge no mu gihagararo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere wungirije, HUSS Monique agaburira abana kuri ECD Indatwa

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere wungirije hamwe n'Umuyobozi wa “Reach The Children-Rwanda” MUSUHUKE Benjamin bashimira umubyeyi 

Back