UMUNSI W’INTWALI: IBYISHIMO KU BATURAGE BA SABAGANGA BIYUBAKIYE KABURIMBO.
Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 01 Gashyantare 2023 , ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwali z’Igihugu , abaturage bo mu Murenge wa Gatenga , Akagali ka Nyanza Umudugudu wa Sabaganga bamuritse Umuhanda wa Kaburimbo biyubakiye.
Abatuye mu Mudugudu wa Sabaganga, bavuga ko mu myaka itatu ishize muri uyu mudugudu nta muhanda wahabaga ngo hari utuyira duto ndetse bikabagora mu gihe cy’imvura kuko wasangaga harimo ibyondo byabangamiraga abahatuye.
Uyu muhanda wiswe “Ikaze Road” ufatiye kumuhanda munini wa kaburimbo wa KK30 uva muri gare ya Nyanza –Rebero.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madamu UMUTESI Solange yashimangiye ko iyubakwa ry’uyu muhanda ari igikorwa cy’Ubutwali kuko abaturage banze guheranwa n’ibibazo bakishakamo ibisubizo . Ati “uyu muhanda ushamikiye kuwo Leta yakoze ugenda ujya ku Irebero, ariko abaturage baravuga bati Leta ubwo igize icyo ikora reka natwe dushyireho akacu ntidukomeze kuganya ahubwo kuba uyu munsi dufite ubushobozi, buri wese yegeranye icyo afite”.
Arakomeza agira ati “Ni ibikorwa bishimangira kwa kudasaba gusa ahubwo ugasaba ibyingenzi ariko aho abaturage bashobora kuba igisubizo bakabyikorera”. Avuga ko babikesha imiyoborere myiza, umuturage ntagumye kumva ko ari umugenerwabikorwa ahubwo akaba umufatanyabikorwa.

Umuhanda wa Sabaganga wahinduye ishusho y'Aka gace.
Uyu muhanda ureshya na Kilometero 2 wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 120.