UMUNSI W’INTWARI WIZIHIRIJWE I MASAKA, ABATURAGE BASABWA GUSIGASIRA IBYAGEZWEHO.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026, mu Karere ka Kicukiro hizihijwe umunsi w’Intwari z’Igihugu aho ku rwego rw’Akarere uyu munsi wabereye mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Ayabaraya, Umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Bwana MUTSINZI Antoine.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Bwana MUTSINZI Antoine, yashimangiye ko Umunsi w’Intwari ari umwanya wo guha icyubahiro Intwari zagize uruhare mu kubaka u Rwanda rutekanye, rwunze ubumwe kandi rutera imbere. Yagaragaje ko insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda ni inkingi z’iterambere” asaba buri Munyarwanda kuba Intwari mu buzima bwa buri munsi binyuze mu guharanira ukuri, gukunda Igihugu, kwanga akarengane no kurinda ibyagezweho.
Yashimye kandi Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zabohoye Igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zikaba zikomeje kubaka Igihugu mu nzego zose.
Ngendanumwe Augustin, umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, yashimye Leta y’Ubumwe ikomeza kubazirikana mu buzima bwa buri munsi, anashima by’umwihariko kuba we na bagenzi be barubakiwe inzu nziza batuyemo mu Murenge wa Masaka.
Ati: “Dufite ubumuga ariko ntitwaheranwe na bwo. Dufite amazu turatuye, kandi icyo dushaka tukigeza ku bayobozi bakatwumva.”
Asobanura ubuhamya bwe, yavuze ko uyu munsi ari uwo guha icyubahiro abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, yongeraho ko uwaraswaga yasabaga bagenzi be gukomeza kuba abagabo no kugera ku ntego yo kubohora u Rwanda. Ati: “Uyu munsi twishimira ko turi mu Rwanda rw’abagabo.”
Ibi bikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Intwari byongeye kwibutsa Abanyarwanda ko ubutwari atari amateka gusa, ahubwo ari inshingano ya buri wese mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Bwana MUTSINZI Antoine



