UMUNSI W’UMUGANURA WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA NYARUGUNGA KU RWEGO RW’AKARERE.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2023 , mu Karere ka Kicukiro kimwe n’ahandi hose mu Gihugu abaturage bafatanije n’abayobozi kwizihiza ibirori by’umuganura ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”. Ku rwego rw’Akarere , uyu munsi ukaba wizihirijwe mu Murenge wa Nyarugunga, Akagali ka Kamashashi.
Umuganura ni umunsi mukuru ufite imizi mu muco Nyarwanda aho Abanyarwanda mu mpande zose z’Igihugu bishimira umwero bagasangira ndetse bakanafata ingamba zo gukora cyane kugira ngo bazongere kwizihiza Umuganura barejeje. Uyu munsi ukaba wizihizwa mu Rwanda buri mwaka kuwa Gatanu wa mbere w’Ukwezi kwa Kanama.
Mu Murenge wa Nyarugunga uyu munsi waranzwe no gusangira amafunguro ya Kinyarwanda , imbyino ziranga umuco wa Kinyarwanda ndetse n’intambwe y’intore yakozwe na ba Mutwarasibo ndetse n’abayobozi b’Imidugudu igize uyu Murenge.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Antoine MUTSINZI mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu Muganura yashimiye inzego zose z’ubuyobozi bw’Akarere, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage ku byagezweho bose babigizemo uruhare , yitsa kuri imwe mu mihigo yeshejwe n’Akarere muri uyu mwaka “Ubu turishimira ko Akarere ka Kicukiro kari ku mwanya wa gatatu mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu gihe mu myaka yabanje wasangaga tuza mu myanya ya kure , ibi rero byerekana umusaruro uturuka mu bufatanye bwacu twese”.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard MPABWANAMAGURU wari umushyitsi mukuru muri ibi birori , yavuze ko Umuganura ari umunsi mwiza wo kwishimira ibyagezweho ariko abaturage bakanahamya ingamba zo gutegura igihe kiri imbere “Uyu ni umunsi twishimira ibyagezweho nk’abanyamujyi ariko ni n’umunsi wo guhamya ingamba z’igihe kirekire, hari ibikorwa byinshi twagezeho byari bigamije gutuma abaturage barushaho kugira imibereho myiza ariko nanone tukareba ibitarakozwe uko byari biteganijwe tugafata ingamba zo kubikosora”.

Dr. Merard MPABWANAMAGURU ageza ijambo ku bitabiriye ibirori by'umuganura.

Bwana MUTSINZI Antoine ageza ijambo ku bitabiriye ibirori by'umuganura.

Abana bahawe amata mu rwego rwo kwizihiza umuganura.

Abakuru basangira amafunguro ya Kinyarwanda.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bishimiye kwizihiza umuganura wa 2023.

Abayobozi b'Imidugudu na ba Mutwarasibo bakenyeye mu rwego rwo kwizihiza umuganura.