UMUNSI W’UMURIMO: ABAGIZE KOPERATIVE URUMURI YORORA INKOKO BARISHIMIRA IBYO BAMAZE KUGERAHO

Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gicurasi 2025, mu gihe hirya no hino ku isi harimo kwizihizwa umunsi w’umurimo, abagize Koperative Urumuri ikorera ubworozi bw’inkoko mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Ayabaraya bavuga ko , kwishyira hamwe byahinduye imibereho yabo by’umwihariko ku batuye mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Ayabaraya.

Umuyobozi w’iyi Koperative Bugingo Sylvere avuga ko ubu bworozi bw’inkoko burimo guhindura imibereho y’abagize Koperative ndetse agashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’Umurenge wa Masaka bubafasha muri ubu bworozi.

Agira ati: “Kuva iyi Koperative yatangira ubuzima bwacu bwarahindutse kuko umusaruro w’amagi ugenda wiyongera kandi ari nako twunguka ubumenyi mu bworozi bw’inkoko kuko bigaragara ko muri iki gihe korora bigezweho bishobora guteza imbere abaturage, natwe rero tugerageza kuzifata neza aho ugize ikibazo tukiyambaza ubuyobozi”.

Kugeza ubu Koperative Urumuri yorora inkoko zigera ku bihumbi bitatu (3000) ariko biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Gicurasi bazaba bafite inkoko ibihumbi bitanu kuko hari izindi ibihumbi bibiri zatumijwe. 

Back