UMURENGE KAGAME CUP: ABAFANA BA MASAKA BAREMEZA KO BAZAGERA KU MUKINO WA NYUMA

Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Werurwe 2025, imikino y’Umurenge Kagame Cup yakomeje aho ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Masaka ihagarariye Akarere ka Kicukiro yakinaga na Jabana ihagarariye Akarere ka Gasabo.

Aya makipe arimo guhura mu rwego rwo gushaka ikipe imwe izahagararira Umujyi wa Kigali ku rwego rw’Igihugu, n’ubwo ikipe ya Masaka isanzwe ari ikipe ikomeye ndetse mu kibuga ikaba yagerageje kugaragaza ubuhanga ariko umukino warangiye itsinzwe na Jabana ibitego 3-0.

Uku gutsindwa na Jabana byateye abafana ba Masaka, abatoza n’abakinnyi kwicara barebera hamwe impamvu yabateye gutsindwa ndetse biyemeza gukosora amakosa yakozwe mu gutegura umukino ku buryo bizeye gusezerera Jabana mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 12 Werurwe 2025.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine wakurikiye uyu mukino yaganirije ikipe ya Masaka abibutsa ko aya marushanwa yitiriwe Umukuru w’Igihugu bakwiye kuyitwaramo neza bakarangwa n’indangagaciro nziza.

Aya marushanwa y’Umurenge Kagame Cup kandi arimo gukinwa mu bindi byiciro bitandukanye harimo imikino y’amaboko (Volleyball, Basketball) ndetse  n’igisoro.

Back