UMURENGE KAGAME CUP: AMAKIPE AHAGARARIYE AKARERE KA KICUKIRO AGIYE GUHATANA KU RWEGO RW’IGIHUGU
Muri iyi “Weekend”, amakipe ahagarariye Akarere ka Kicukiro mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup yakomeje imyitozo mu rwego rwo kwitegura imikino ya nyuma izabera mu Karere ka Huye tariki ya 01 Kamena 2025.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine, wakurikiranye imyitozo y’Ikipe ya “Basketball” y’abagabo y’Umurenge wa Nyarugunga yashimye abakinnyi uko bitwaye umwaka ushize abasaba ko uyu mwaka intego ari ugutwara igikombe.
Yagize ati: “Iyi myitozo iratwereka ko mwiteguye neza kandi nk’uko mpora mbibabwira uyu mwaka tugomba gutwara igikombe cy’Igihugu, muzi ko umwaka ushize nabwo twakinnye imikino ya nyuma ariko ntitwashobora gutwara igikombe, uyu mwaka rero twariteguye bihagije kandi Ubuyobozi, abafana ndetse n’abakinnyi gahunda nta yindi ni igikombe”.
Muri uyu mwaka, Akarere ka Kicukiro gahagarariwe n’amakipe ane arimo Ikipe y’abagabo n’iy’abagore muri “Basketball” ndetse n’Ikipe y’abagabo n’iy’abagore muri “Volleyball”.


