UMURENGE KAGAME CUP: IMIKINO YAKOMEREJE MU KUBUGUZA( IGISORO)

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025 nibwo imikino y’Umurenge Kagame Cup yakomezaga hakinwa imikino gakondo, by’umwihariko hakaba hakinwe umukino wo Kubuguza abandi bita Igisoro witabiriwe n’abahagarariye Uturere tw’Umujyi wa Kigali.

Iyi mikino yabereye ku Cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Ibikorwa rusange mu Karere MURENZI M. Donatien aho yashimiye abakinnyi bagiye bitwara neza mu Mirenge yose kugeza bageze ku rwego rwo guhagararira Uturere abibutsa ko imikino gakondo y’Abanyarwanda igomba gusigasirwa ndetse ikigishwa abakiri bato ati “Mbere ya byose turashimira Umukuru w’Igihugu watangije iyi gahunda y’imikino Umurenge Kagame Cup, uyu ni uwanya mwiza ku Banyarwanda wo kwitabira imikino kuko ifatiye runini ubuzima bwacu ariko kandi ni umwanya mwiza wo gusabana , kuba rero harimo n’imikino gakondo y’Abanyarwanda bigaragaza agaciro kanini umuco wacu ufite mu iterambere ry’Igihugu , turasabwa gusigasira iyi mikino ndetse tukayitoza abakiri bato nabo bakazayitoza abazabakomokaho”.

Umukino wo kubuguza witabiriwe n’abakinnyi 12 baturuka mu Turere twose tw’Umujyi wa Kigali aho mu Cyiciro cy’abagabo hatsinze 4 ndetse no mu cyiciro cy’abagore hatsinda 4 bazaserukira Umujyi wa Kigali ku rwego rw’Igihugu.

Umukino wo Kubuguza witabiriwe n'abagore ku rwego rushimishije

Abakinnyi bari baberewe mu mwambaro wa Gakondo 

Back