UMURENGE KAGAME CUP: KICUKIRO YEGUKANYE IGIKOMBE MURI “VOLLEYBALL”.

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025, nibwo hakinwaga imikino ya nyuma y’amarushanwa Umurenge Kagame Cup yabereye mu Karere ka Musanze.

Ikipe y’Umurenge wa Niboye yari ihagarariye Akarere ka Kicukiro niyo yashoboye kugera ku mukino wa nyuma mu makipe yose yahatanye ahagarariye Akarere ndetse ikaba yatwaye igikombe itsinze Akarere ka Ngoma Seti 3-1.

Aya makipe abiri Kicukiro ndetse na Ngoma byari bibaye ubwa Kabiri ahurira ku mukino wa nyuma kuko n’umwaka ushize wa 2024 ari yo yakinnye umukino wa nyuma mu marushanwa yabereye I Rubavu.

Iyi mikino ya nyuma kandi yaba ½ ndetse n’umukino wa nyuma  muri aya marushanwa, ikaba yakurikiwe n’abafana benshi baturuka mu Karere ka Kicukiro bari kumwe n’umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Monique Huss.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu MUGENZI Patrice wari umushyitsi mukuru yashimye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wahaye Abanyarwanda amahoro, iterambere ndetse n’umutekano ari byo bituma ibikorwa byose birimo na Siporo bikorwa mu ituze kandi bikongera ubusabane mu Banyarwanda, yanibukije abaturage muri rusange kwitabira ikoreshwa rya Sisiteme Imibereho bakoresheje Telefoni *195# bakareba amakuru y’urugo ndetse bagakoresha ubu buryo bishyura ubwisungane mu kwivuza “Mituweli”.

Imikino ya nyuma y’amarushanwa Umurenge Kagame Cup mu Karere ka Kicukiro kandi yitabiriwe n’Ikipe ya “Basketball” ya Nyarugunga ariko ikaba yaraviriyemo muri ½ , mu yindi mikino yakinwe harimo abakinnyi 6 bahagarariye Umurenge wa Masaka mu isiganwa ry’amagare.

Back