UMURENGE KAGAME CUP: MASAKA NTIYAHIRIWE N’IRUSHANWA RY’UYU MWAKA

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, nibwo ikipe y’Umurenge wa Masaka ihagarariye Akarere ka Kicukiro yakinaga imikino ya ½ cy’amarushanwa Umurenge Kagame Cup, aho yakuwemo n’Umurenge wa Jabana.

Umukino ubanza wari warangiye Jabana itsinze Masaka ibitego 3-0, n’ubwo umukino wo kwishyura Masaka yihagazeho igatsinda Jabana 2-0 ariko yakuwemo n’ikinyuranyo cy’igitego yatsinzwe mu mukino ubanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka Nduwayezu Alfred avuga ko Ikipe ya Masaka yagerageje kwitwara neza kuko yakuyemo Imirenge yose y’Akarere ka Kicukiro ati: “Nk’uko mubizi , Ikipe yacu irakomeye kandi yabashije gutsinda Imirenge yose yo muri Kicukiro hano twarimo gushaka kuzahagararira Umujyi wa Kigali ku rwego rw’Igihugu ariko tuviriyemo muri ½, isomo biduhaye ni ukugenda tukareba ahabaye icyuho tukagikosora ku buryo umwaka utaha tuzitwara neza”.

Iyi mikino ikinwa buri mwaka hagamijwe gushyigikira imiyoberere myiza , umuco wa Siporo ndetse n’ubusabane mu baturage.

Back