UMUTURAGE KU ISONGA: DORE UKO WASABA URUHUSHYA RWO KUBAKA INYUBAKO NSHYA.
Mu rwego kurushaho kunoza Serivisi zihabwa abaturage, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashyizeho uburyo bwo kumenyekanisha Serivisi hagamijwe gufasha abaturage gusobanukirwa na Serivisi bahabwa , aho zitangirwa ndetse n’ibisabwa kugira ngo bahabwe Serivisi bakaneye, iyi nkuru iragaruka kuri Serivisi yo gusaba uruhushya rwo kubaka inyubako nshya itangwa n’Umukozi ushinzwe gutanga impushya zo kubaka mu Mujyi wa Kigali.
Umuntu ukeneye iyi Serivisi asabwa Fotokopi y’icyangombwa cy’ubutaka, akishyura imisoro y’ubutaka y’imyaka yose yabanje , agaragaza kandi incamake y’umushinga irimo ibisobanuro na tekiniki izakoreshwa, uretse inyubako ziri mu cyiciro cya 2 (inzu y’iki kiciro ni inzu igeretse kabiri ) .
Mu bindi bisabwa harimo : Ibishushanyo bigaragaza uko inyubako iteretse mu kibanza n’imiterere y’ahazubakwa (site plan), Kopi y’inyigo z’imimerere y’ubutaka; uretse inyubako zo mu cyiciro cya 2(inzu y’iki kiciro ni inzu igeretse kabiri ) n’icya 3 (inzu y’iki kiciro ni inzu igeretse birenze kabiri) , hakenerwa kandi Kopi y’inyandiko zerekeranye n’inyigo mu kubungabunga ibidukikije; uretse inyubako ziri mu cyiciro cya 2(inzu y’iki kiciro ni inzu igeretse kabiri ) n’icya 3(inzu y’iki kiciro ni inzu igeretse birenze kabiri) .
Usaba Serivisi asabwa kandi Ibishushanyo by’imiterere y’inyubako (archtectural plan, perspectives) ,Imbata y’ibijyanye n’imiyoboro y’amazi, amashanyarazi, isuku n’isukura, ikoranabuhanga rya murandasi no kwirinda inkongi, Inyigo y’ubukomere bw’ibigize inyubako, harimo imbata yabyo n’uko byabazwe, uretse ku nyubako ziri mu cyiciro cya 2 , Ingano y’ibizakoreshwa n’agaciro kabyo, uretse Inyubako ziri mu cyiciro cya 2 , Icyemezo cy’imirimo y’umushinga gisinyweho n’umuhanga mu guhanga inyubako cyangwa impuguke mu by’ubwubatsi, uretse inyubako ziri mu cyiciro cya 2.
Ikiguzi cy’iyi Serivisi kijyana n’ingano y’ubuso buzubakwaho mu kibanza , iyi Serivisi ikaba imara iminsi makumyabiri n’umwe (21).