UMUTURAGE KU ISONGA MU MVUGO NO MU BIKORWA
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, ubwo hatangizwaga amahugurwa y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari ndetse n’Abakozi b’Imirenge bafite mu nshingano gukurikirana ibibazo by’abaturage.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine watangije aya mahugurwa yibukije abitabiriye ko Gutanga Serivisi nziza ari inshingano ku batanga Serivisi kandi ari Uburenganzira ku bashaka Serivisi ati: “Ndabibutsa ko iyo muri mu Tugari n’Imirenge mukoreramo muhari kugira ngo mufashe abaturage baza babagana, impamvu muhari ni ukugira ngo mutange Serivisi kandi abaturage babagana bashaka Serivisi nabo ni uburenganzira bwabo kubona Serivisi bashaka , nagira ngo rero mbibutse ko bitemewe gusiragiza umuturage cyangwa ngo niba hari Serivisi yaje ashaka atahe atayibonye, ntabwo ari byo”.
Ingingo zirimo kwibandwaho muri aya mahugurwa harimo :Imikorere ya Komite z'Abunzi n'ububasha mu bibazo by'abaturage ndetse n’imikorere ya Komite z'ubutaka n'akanama ko gukemura ibibazo by'amakimbirane y'ubutaka.


