UMUTURAGE KU ISONGA: NTIBIKIRI NGOMBWA GUSIRAGIRA USHAKA SERIVISI Z’UBUTAKA

Mu rwego rwo kurushaho gutanga Serivisi nziza ku baturage b’Akarere ka Kicukiro , ubuyobozi bw’Akarere bukomeje gushyiraho uburyo butuma abaturage babona Serivisi ku buryo buborohere hongerwa ubukangurambaga kugira ngo abaturage babone amakuru baba bakeneye.

Iyi nkuru ikubiyemo by’umwihariko amwe mu makuru yibazwa na benshi ku mitangire ya Serivisi zitangwa n’ishami ry’imicungire y’ubutaka hibandwa kuri Serivisi ijyanye no gukosora imbibi cyangwa ubuso bw’ubutaka , aha hari abibaza bati : “Umuntu ushaka gukosoza imbibi cyangwa ubuso bw’ubutaka asabwa iki, yitwaza iki, Serivisi itangirwa he , mu gihe kingana gute”?

Bimwe mu bikenerwa kugira ngo umuturage ahabwe iyi Serivisi ni: Icyangombwa cy’ubutaka busabirwa gukosorerwa imbibi cyangwa ubuso, Ifishi y’ubutaka (Fiche Cadastrale) yemejwe n'umukuru w'ibiro by'ubutaka ikomatanya ibice by’ubutaka bisabirwa gukosorerwa imbibi cyangwa ubuso, raporo y’ipimwa ry’ubutaka yashyizweho umukono na nyiri ubutaka n’abo bahana imbibi. 

Usaba iyi Serivisi kandi agomba kuba afite  ibyangombwa by’ubutaka byagizweho ingaruka n’ikosorwa ry’ubuso by’abo bahuje imbibi , akishyura  amafaranga y’imisoro yose ijyanye n’ikibanza gisabirwa guhindurirwa imikoreshereze y’ubutaka.  Mu gihe ubutaka bwasabiwe gukosorwa bwatanzweho ingwate ya banki hakenerwa ibaruwa ya banki ishyigikira ibyangombwa by’ubutaka bwasabiwe gukosorwa inemeza ubuso bw’ubutaka byakosorwa.

Iyi Serivisi itangirwa mu ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka mu Karere , igatangirwa ubuntu ndetse usaba Serivisi akayibona bitarenze iminsi  makumyabiri n’itanu(25).

Back